SPORT, UBUZIMA BWIZA, TWITABIRE IMYITOZO NGORORAMUBIRI

Umubiri w'umuntu umeze nk'uruganda, umeze Kandi nk'imodoka, cyangwa moteri, ukenera amazi, ukenera gukora ingendo, imyitozo, kurya no kuruhuka, muburyo bwo kwirinda ibyago by'indwara za hato nahato.

Umubiri w'umuntu ugizwe n'imikaya, amaraso, amazi, ibinure n'amagufwa bituma umuntu agira ireme ry'uko agaragara, imbaraga n'ibiro. Ibyo turya cyangwa tunywa, nabyo bijya mumubiri bigatuma buri gice mubyo twavuze kimera neza.

Umubiri wacu ukenera ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri z'ubwoko bwose, ni ibiribwa bitera imbaraga, ibyubaka umubiri nibirinda indwara.

Umubiri wacu Kandi ukenera amazi menshi kuburyo nibura umuntu mukuru agirwa inama yo kunywa nibura litiro imwe y'amazi kugeza Kuri litiro ebyiri ku munsi.

Dukenera imbuto, imboga, ibikomoka kumatungo twavuga inyama, amata, amagi n'amavuta.

Umubiri wumuntu rero Ufite ibinure bitandukanye kandi bidufitiye akamaro kuko biturinda kuba twakonja cyane, bifata ubushyuhe ndinganire busanzwe bw'umubiri kukigero cyiza kuko ubushyuhe bwiza bugomba kutarenga dogere 32 nibura.

Umubiri ukaba ugira nibinure bitaringombwa byangiza byitwa kolesterole, ubu bwoko bw'ibinure rero bubumbatiye uburozi, bushobora kwangiriza umubiri wacu, ibi binure sibyiza, niyo mpamvu umuntu agirwa inama yo gukora sport akanywa n'amazi ahagije buri munsi kugirango umubiri ubashe gutwika biriya binure bidakenewe.

Uwo ni umwe mumumaro wa sport Kandi ukomeye.

Muri make rero sport ni nziza cyane mubuzima bwa muntu, kuko ni umuti w'indwara hafi ya zose zibasira umubiri, twavuga nka rubagimpande, indwara z'imitsi, umugongo, kubabara ingingo, imbavu, cancer, indwara zo mubwonko, diyabeti, umuvuduko w'amaraso, indwara z'umutima, kwiheba, kwigunga.. nizindi nyinshi.

Sport ni umuti kumuntu urwaye diyabete, umuvuduko n'umunaniro ukabije, siteresi nibindi, Abantu babyibushye bagirwa inama yo gukora sport cyane kugirango bajye kumubyibuho ujyanye nindeshyo yabo, tubibutseko sport igena imiterere yanyayo waba wifuza kugira, kubice byose by'umubiri, kubaka umubiri.

Uko wakora sport bitakugoye, banza wimenyereze gutembera buke, ubundi ukunde kwirukanka buhoro buhoro mugitondo cyangwa kumugoroba, ujye ujyana nabandi, imenyereze kijya mubyumba ngorora mubiri; jimu, kunda gusimbuka imigozi, guterura no kumva wa terera ahazamuka. Ikindi jya wimenyereza kugenda n'amaguru, kunyonga igare n'ibindi.

Iyo ukora sport Uba ugomba kuzana ibyuya, byatinda ukazana umunyu kuruhu, aha nibwo uba ukoze neza sport, kandi niwumva ubabara mubice byose by'umubiri uzamenyeko byatangiye kuza, uko wimenyereza, ububabare buragenda ukagenda ukomera amagufwa. Tubibutseko sport idatuma umubiri cyangwa imikaya ukomera nkurutare, ahubwo uroroha ukamera neza.

Twasoza tubakangurira kwitabira sport kuko irwanya no gusaza kuruhu nogusazira imburagihe.

Dukunde sport tubigire umuco Kandi bizaturinda birinde n'abacu bigirire umumaro ukomeye ubuzima bwacu muri rusange, twiteza imbere duteganyiriza ejo hacu heza.

 

Murakoze!

Umwanditsi 

EB.


Blezza Dj

329 Blog posts

Comments
Sibomana Jean 17 w

Izi mama uduhaye Ni nziza cyane rwose