Umukuru w’Igihugu yakiriye abajyanama be kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kanama 2021, mu nama yitabiriwe na bamwe mu bagize Guverinoma barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel.
Abandi bagize Guverinoma bitabiriye iyi nama barimo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Claver Gatete na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Uwamaliza Beata.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, Mushikiwabo Louise na we yitabiriye iyi nama ndetse na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa n’abandi.
Mu banyamahanga bari muri iri tsinda banitabiriye iyi nama harimo umunyemari Ashish Thakkar washinze Mara Group, uruganda rwa mbere rukora telefone muri Afurika rukorera mu Rwanda ndetse n’Umushoramari Dale Dawson washinze umuryango Bridge2Rwanda ufasha abanyeshuri b’Abanyarwanda b’abahanga kubona uburezi mpuzamahanga no gukurura abashoramari kuza gushora imari yabo mu Rwanda.
Harimo n’abandi nka Kaia Miller, Mauro De Lorenzo, Joseph Ritchie, Michel Roux, Dave King, Paul Davenport, Rod Reynolds, Pastor Rick Warren, Scott Ford na Christian Angermayer.
Mu ngingo ziganirwaho harimo n’irebana no kurwanya icyorezo cya Covid-19, cyageze mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020. Kuva ubwo ibikorwa bitandukanye byagiye bifungwa, bimwe bikongera gufungurwa hagendewe ku nama zitangwa n’inzego zishinzwe ubuzima.