Umujyanama w’abahanzi akaba n’umukinnyi wa filime, Mupenda Ramadhan uzwi nka Bad Rama, yagaragaje ko yanyuzwe n’uburyo Phil Peter na Marina bahuje imbaraga mu ndirimbo “Bimpame” bakoranye imaze iminsi itatu ishyizwe ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.
‘Bimpame’ iri mu ndirimbo zikunzwe mu gihe gito imaze isohotse, bigaragazwa n’abantu bifata amashusho bakayasakaza ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza uburyo yabanogeye.
Iyi ndirimbo, Phil Peter yayikoranye n’umuhanzikazi Marina usanzwe ubarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya The Mane, ahuriyemo n’umuhanzi Yuhi Mic wasinye amasezerano mu minsi ishize agahita asohora n’indirimbo ye ya mbere yise ‘Follow’.
Bad Rama washinze The Mane uri kubarizwa muri Amerika, avuga ko yari yarishyizemo ko nta ndirimbo izasohoka izaruta indirimbo “Ikanisa” yaririmbyemo we, Marina, Calvin Mbanda na Queen Cha.
Abwira Phil Peter ko atamutengushye, bityo ko yiteguye kongera kubafasha bagakorana indirimbo. Ati “Njyewe nditeguye kongera tugakora ikindi kintu kirenze.”
Bad Rama yabwiye INYARWANDA, ko azakora uko ashoboye aba bahanzi bakongera gukorana indirimbo yaba ari mu Rwanda cyangwa ari muri Amerika.
Ati “Ntabwo nteganya kubahuza nagarutse mu Rwanda. Ntabwo ari ngombwa ko naba mpari, igihe icyo ari cyo cyose bayikora. Kuko n’iyi ngiyi bayikoze ntahari, kandi bigizwemo uruhare na Phil Peter.”
Uyu mujyanama avuga ko ibi bigaragaza umusaruro w’ubufatanye bukenewe mu bahanzi kuko ‘bituma umuziki uryoha kandi ukagera kure.”
Iyi ndirimbo "Bimpame" ya Phil Peter na Marina, ivuga ku bantu babiri bakundana, aho umwe aba abwira mugenzi we ko hari abamubaza impamvu yamuhisemo, ariko akabima amatwi.
Umushinga w’iyi ndirimbo wari umaze imyaka ibiri. Phil Peter avuga ko we na Marina batinze kuyikora, ahanini bitewe na gahunda zitandukanye za buri umwe.
Uyu munyamakuru wa Isibo Tv, aherutse kubwira INYARWANDA ko Marina ari inshuti ye y’igihe kirekire, ku buryo baziranyi na mbere y’uko uyu mukobwa yinjira mu muziki.
Yavuze ko Marina ari no mu bigeze kwitabira irushanwa ‘Special Vacance’ yakoreraga kuri Isango Star, ryashakishaga impano mu rubyiruko rushaka kwinjira mu muziki.
Yavuze ko Marina ari umuhanzikazi ufite impano yo gushyigikirwa. Ati “Marina hari ibintu byinshi by’amabanga tuziranyeho. Ni umuntu wanjye, gukorana nawe ni byiza.”
Akomeza ati “…Ni umuhanzi w’umuhanga ukeneye amaboko mazima. Imana ishimwe ko yavuye muri The Mane akagarukamo. Nkubwije ukuri afite ibintu byinshi byo kwereka Isi, ahubwo birasaba umuntu ubasha kubivumbura akamenya n’ibyo ari byo."
Phil Peter na Marina bakoranye indirimbo bise “Bimpame”
Phil Peter avuga ko aziranye na Marina kuva akiri ku ntebe y’ishuri, byanatumye bahuza imbaraga muri iyi ndirimbo
Bad Rama avuga ko yari yarishyizemo ko ndirimbo izaruta ‘Ikanisa’ izasohoka yaragarutse mu Rwanda
Bad Rama yavuze ko yiteguye kongera guhuriza mu ndirimbo imwe Phil Peter na Marina
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BIMPAME’ YA PHIL PETER NA MARINA
"