Install Palscity app

Dore ibyiza 5 byo gukuna utari uzi

Umugore wakunnye aba afite umwihariko we mu gihe cy’imibonano mpuzabitsinda kimwe n’uko utavuga ko abatarakunnye bo badashimisha abagabo babo

 

Urwego News

 

Dore ibyiza 5 byo gukuna utari uzi

 

Umugore wakunnye aba afite umwihariko we mu gihe cy’imibonano mpuzabitsinda kimwe n’uko utavuga ko abatarakunnye bo badashimisha abagabo babo, ababikoze nibo bemeza ibyiza byabyo bitewe n’uko babibona.

Mu Rwanda rwo hambere iyo umukobwa yabaga atarakunnye bamwitaga amazina menshi, asa naho ari ukumukwena, bigaragaza ko hambere uyu muhango wahabwaga agaciro kanini.

 

Dore ibyiza 5 byo gukuna utari uzi

Dore ibyiza 5 byo gukuna utari uzi

 

Amwe muri ayo mazina ni nka akeso karimo ubusa, ikimara kimara inka n’imiryango, umupfu, nyirakirimubusa, n’andi mazina nk’uko Musenyeri Aloyizi Bigirumwami yabyanditse mu gitabo yise imihango imigenzo n’imiziririzo mu Rwanda.

Ibyiza byo gukuna

1.Ububobere

Umugore wakunnye agira ububobere cyane iyo umugabo arimo kumutegura, ariko ko ntibivuze ko n’abataraciye imyeyo batabugira.

 

 

2.Korohereza ukuza kw’amavangingo

Umugore waciye imyeyo, biramworohera kunyara mu gihe cy’imibonano cyangwa se kuzana amavangingo, bikubitiye kuri bwa bubobere bwinshi agira, bikanahura n’umugabo uba asanzwe azi kunyaza, ibi bituma umugore wakunnye amisha amavangingo.

3.Umwambaro ku mugore

Aha abakuze bahita babyumva, umugore wakunnye aba yifitiye umwambaro uhisha ibice by’igitsina cye, ku buryo n’iyo yakwicara akambara ubusa atagaragara nk’umugore utarakunnye, kuko igice cy’imishino aba yarakuruye gikingira ibindi by’imbere mu gitsina.

4.Kwigirira icyizere

Umukobwa wakunnye niyo abura icyumweru kimwe ngo ashyingirwe, aba yumva yiteguye, ko ari umukobwa witeguye kunezeza umugabo. Kera iyo washakaga utarakunnye byabaga ari nk’ikimenyetso cy’uburere buke, ko utagiye mu rubohero nk’abandi bakobwa, uretse ko bitapfaga kubaho, kubona umukobwa utarakunnye, ba nyirasenge bari kuba bareba he, nyina na bakuru be bari kuba bari he ? Ni umuco witabwagaho.

5.Igikundiro ku mugabo

Niba ibyatangajwe haruguru, byo kugira ububobere, amavangingo iyo bishobotse neza, muri make umugabo anezezwa n’imiterere y’umugore we cyangwa se ibyo amwifuzaho biboneka neza, arushaho kumukunda, igihe cyose akirinda kumuca inyuma kuko aba yumva ntacyo agiye gushaka ahandi atabona iwe.

Ikijya gitera inkeke, ni uko bamwe mu bagore bibuka ko batakunnye ari uko umugabo we yatangiye kumucyuriraho, akamuca inyuma amushinja kutamunezeza, n’ubwo ari umuco benshi bafata nk’urimo gucika, ariko abagabo benshi ntibabura kubibaza abagore babo, bababaza impamvu batakunnye.

Gukuna byakorerwaga mu rubohero aho abakobwa bihereraga ukwabo bari kuboha imisambi n’ ibirago, umuco wo kuboha ibirago ugenda ucika, bityo hari impungenge ko n’ umuco wo gukuna ushobora kuzacika.

Hari abasanga uyu muco wo gukuna wakwigishwa mu mashuri gusa Umuyobozi w’ Inteko Nyarwanda y’ ururimi n’ umuco RALC Dr Vuningoma James yabwiye itangazamakuru ko ari umuco wakomeza kwigishirizwa mu muryango aho kugira ngo uzashyirwe mu nteganyanyisho z’ amashuri


Jean Baptiste Sebahire

618 Blog posts

Comments