Hariho abantu bahorana ibitekerezo byo kwiyahura bitewe n’ibibazo bacamo mu buzima, ibikomere bitandukanye, kwirukanwa ku kazi, gutandukana n’abo bashakanye guhohoterwa n’abo babana n’ibindi.
Bibaho ndetse cyane umuntu agategura uburyo azabikoramo, igihe azabikorera ndetse yemwe akanandika ibaruwa isezera abo asize, mbega ibintu bibi cyane!!!
Ikibazo cyo kwiyahura kigenda gifata intera uko iminsi ishira, ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko nta kigero cy’abantu kitarimo iki kibazo, mu bana bato, mu basore n’inkumi, mu bubatse ingo ndetse no mu ba kecuru n’abasaza usanga hose usangamo iki kibazo.
Mu gihugu cy’Ubufaransa haheruse gukorwa ubushakashatsi basanga imfu z’abapfa bazize kwiyahura naho zigenda ziyongera uko imyaka ishira
Mu baturage 100000, abantu 6,4 barapfa nukuvuga kuva kumyaka 15-24, naho 12,2 hagati ya 25-34 nabo bakazira kwiyahura, naho 22,2 bri hagati 35-44 hapfa kandi 20,6 hagati y’imyaka 65-74, 40,3 nibo bapfa hagati y’imyaka 85-94
Ikigereranyo cyakozwe na OMS kigaragaza ko kw’isi mu mwaka wa 2000 abantu bagera kuri miliyoni biyahuye, bivuze ko mw’isegonda umuntu yabaga yiyahuye. Ikigereranyo cy’ubwiyahuzi cyazamutseho 60% mu myaka 45 ishije. Biragaragara ko iki ari ikibazo gihangayikishije.
Hariho impamvu nyinshi zitera uyu mutima wo kwiyahura
Benshi bagira igitekerezo cyo kwiyahura wenda babitewe n’indwara bafite baziko zitazakira, imibereho itari myiza y’umuryango, amakimbirane mubo babana, byose bigatuma umuntu abona ko kubaho ntacyo bimumariye birutwa no gupfa.
Ariko se niki wakora mugihe wumva ibyo bitekerezo byuzuye umutima wawe?
Nibyo koko urababaye ndetse agahinda ufite karumvikana ariko hariho ikintu kimwe ukwiriye gutekereza, hariho umuntu ugukunda, ukumva kuruta abandi ukwihanganira mu ntege nke zawe ugira abandi badashobora kwihanganira, wumva neza amarangamutima yawe akamenya n’umubabaro wawe!
Imana ifitiye umuti ikibazo cyawe ndetse n’igisubizo ku buribwe ufite, Imana ishobora gukiza umutima wawe washenjaguritse, mbegse wakwemera kongera gutangirana urugendo nayo.
Nta kibazo na kimwe kitagira igisubizo. Buri kimwe gifite igisubizo kandi buri gisubizo ni Yesu.
Humura ntago byakurangiriye ho ahubwo uyu munsi atura ko ubuzima butangiye, Yesu aragukunda cyane!
“Uzi imyicarire yanjye n’imihagurukire yanjye, Umenyera kure ibyo nibwira. Ujya urondora imigendere yanjye n’imiryamire, Uzi inzira zanjye zose. Kuko ijambo ritaraba mu rurimi rwanjye, Uba umaze kurimenya rwose, Uwiteka. Ungose inyuma n’imbere, Unshyizeho ukuboko kwawe” Zaburi 139:2
Reka turebe gato kubuhamya bwa Auger
Rimwe akazi nakoragaho baranyirukanye bantunguye bimbera bibi cyane birananira kubyakira numva isi inshiriyeho numva ubuzia burahagaze numva mpindutse umusazi.
Naratashye ngeze mu rugo mfata umwanzuro njye ubwanjye wo kwiyahura kandi yewe ubwo nari umukristo naravutse ubwa kabiri nzi neza ko kwiyahura Imana ibyanga ko ari icyaha, ariko satani anziba ibitekerezo numva nicyo cyamfasha mu buzima, ubwo nari mfashe imiti yica ngiye kuyinywa numvise umushyitsi udasanzwe umutima uratera cyane nzunga isereri numva ijwi rimbwira ngo have have wikwigirira nabi!
Nabaye nk’uwikanga yamiti ndayijugunya ndapfukama nsaba Imana imbabazi, benedata ubu nabonye akazi keza karuta na kamwe banyirukanyeho, narashatse mfite urugo rwiza mbese ubuzima bwabashye bushya, mbese ubwo iyo niyahura? Ni ibintu bibi cyane umuntu abikora ameze nkaho ibindi bitekerezo byahagaze hasigaye mo ibyo gusa!
Ariko ijambo ry’Imana rivuga neza ko Yesu ariwe buruhukiro kandi ko yiteguye kukuruhura imvune zo mumutima.
“Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, Matayo 11:28-29.”