Ncuti Gatwa ahatanye mu cyiciro cy’umukinnyi utari uw’imena witwaye neza mu gukina filime yo bwoko bwo gusetsa. Muri iki cyiciro ahatanye na Brett Goldstein –wakinnye muri Ted Lasso, Harvey Guillén wo muri What We Do in the Shadows, Brandon Scott Jones wagaragaye muri Ghosts, Ray Romano wakinnye muri Made for Love na Bowen Yang wa Saturday Night Live.
"Succession" ya HBO ni yo filime ihatanye mu byiciro byinshi cyane ko iri mu munani. Harimo ahahatanye abayikinnyemo ndetse nayo ubwayo. Brian Cox na Jeremy Strong, bose bayikinnyemo bahatanye mu cyiciro cy’umukinnyi mwiza w’umwaka. Kieran Culkin, Matthew Macfadyen, J. Smith-Cameron na Sarah Snook bakinnyemo bakaba bari mu bahataniye ibi bihembo.
Filime ya "Mare of Easttown" na "Evil" zose ziri guhatana mu byiciro bitanu buri imwe mu gihe "Ted Lasso", "Only Murders In the Building", "The Good Fight", "This Is Us" na "WandaVision" ziri guhatana ahantu hane.
Ncuti ni umusore w’imyaka 29, wamamaye kubera filime y’uruhererekane ya Netflix yitwa Sex Education.
Gatwa yavukiye muri Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ku wa 15 Ukwakira 1992. Avuka kuri Dr. Tharcisse Gatwa, umunyamakuru akaba n’umwanditsi ukomeye ufite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu by’Iyobokamana. Afite inkomoko i Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Gatwa Ncuti n’umuryango we bimukiye muri Écosse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ni naho uyu musore yakuriye. Yize ibijyanye no gukina filime muri Kaminuza Royal Conservatoire of Scotland, yahawe Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Ishami ryo gukina Filime mu 2013.
Kuri ubu we n’umuryango we na nyina batuye mu mujyi wa Londres mu Bwongereza.
Yatangiye gukina muri filime zitandukanye mu 2014 mu yitwa Bob Servant, mu 2015 akina mu yitwa Stonemouth, mu 2019 muri Sex Education yamwubakiye izina bikomeye na Horrible Histories: The Movie – Rotten Romans.
Nyuma yo gukina muri Sex Eduction yahatanye mu bihembo bitandukanye birimo MTV Tv Movie Awards itangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu byiciro bibiri; icy’umukinnyi wa filime uri kuzamuka ndetse n’icy’uwasomanye neza, hombi ntiyabashije kwegukana igihembo na kimwe.
Mu 2019 kandi nabwo yahatanye mu bihembo birimo BAFTA Scotland nk’umukinnyi mwiza wa filime y’uruhererekane icishwa kuri televiziyo, ariko ntiyabasha kwegukana igihembo.