Muhoozi yahishuye umubare w’Inka yagabiwe na Perezida Kagame anavuga akamuri ku mutima

Muhoozi yahishuye umubare w’Inka yagabiwe na Perezida Kagame anavuga akamuri ku mutima

Muhoozi yahishuye umubare w’Inka yagabiwe na Perezida Kagame anavuga akamuri ku mutima

radiotv10.rw
Mar 16, 2022 12:00 PM
 

Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yashimiye Perezida Kagame Paul wamugabiye Inka z’inyambo, anavuga ko nta kintu gihamya ubucuti nko kuba umuntu yakugabira.

 

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko kugabirwa Inka ari gikorwa gifite igisobanuro gihambaye mu muco uhuriweho n’Abanyarwanda n’Abanya-Uganda.

 

Yagize ati “Mu muco wacu duhuriyeho by’umwihariko nkatwe twakuriye mu miryango y’aborozi nka Banyankore, Banyarwanda, Karimojong, Dinka na Masai nta kintu gihebuje kigaragaza ubucuti nko kuba umuntu yakugabira Inka. Afande Kagame yampaye Inyana icumi mu nka ze z’Inyambo.”

 

Perezida Kagame yagabiye Muhoozi Inka cumi z’Inyambo nyuma y’imyaka 10 anagabiye se Museveni na we Inka cumi.

Inka z’Inyambo za Perezida Paul Kagame ziri mu rwuri
 

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda akaba n’Umujyanama wihariye wa Perezida Museveni, kuri uyu wa Gatatu yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda.

Muri uru ruzinduko yanakiriwemo na Perezida Kagame bakaganira ku bibazo bikibangamiye umubano w’u Rwanda na Uganda uri kuzahurwa, Lt Gen Muhoozi yanakirwe na Perezida Kagame mu rwuri rwe anamugabira inka z’inyambo.

 

Muhoozi unakunze kwita Perezida Kagame “My Uncle”, nyuma y’amasaha macye asoje uruzinduko rwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, yagarutse kuri bimwe mu byo yaganiriye n’Umukuru w’u Rwanda birimo zimwe mu mbogamizi zikiri mu rujya n’uruza hagati y’u Rwanda na Uganda nyuma y’uko umupaka wa Gatuna ufunguriwe.

Muhoozi kandi yanaboneyeho gushimira Perezida Kagame ku bwo kumuha amahirwe yo kugira ngo afashe Igihugu cye mu kwiyunga n’u Rwanda.

 
 
 
 
 
 
 

Nizeyimana Jean Paul

107 Blog posts

Comments