Nyuma y’imyaka 16 atangiye urugendo rwe muri sinema, Ndahiro Willy uhagarariye ihuriro rya sinema nyarwanda ageze kure imirimo yo gutunganya filime ye nshya yise ‘Iryamukuru’.
Iyi filime byitezwe ko izagaragaramo abakinnyi basanzwe bafite amazina muri sinema nyarwanda barimo Gaga Daniel wamenyekanye nka Ngenzi, Uwineza Nicole uzwi nka Maman Beny muri filime ya Citymaid kimwe n’abandi.
Uretse aba ariko harimo n’umuhanzi François Xavier Ngarambe wamenyekanye mu ndirimbo ‘Umwana ni umutware’ n’umugore we Yvonne Solange Kagoyire.
Iyi filime y’uruhererekane, Ndahiro avuga ko yayitekereje nyuma yo kwitegereza ibibazo bikunze kugaragara mu miryango, yaba mu kurambagizanya, igihe cy’ubukwe ndetse no kugera mu ngo ubwazo ikazanagaragaza uburyo byakabaye bikemuka.
Muri iyi filime hazagaragaramo sosiyete yitwa ‘Iryamukuru Agency’ iba ifite akazi ko kugira inama imiryango ifitanye ibibazo ndetse hakaba n’ikiganiro gifite intego yo guhashya ibyo bibazo.
Imirimo yo kurangiza iyi sinema, Ndahiro yabwiye ko igeze ku musozo kuko mu minsi mike azaba atangaza amakuru y’aho abantu bayikurikirana mu buryo bworoshye.
Mu kiganiro na Ndahiro yavuze ko ageze kure imirimo yo gutunganya iyi filime, ati “Ndi guteganya kureba uko muri Kanama2022 iyi filime yazasohoka, hari abo turi mu biganiro byo kuzayisohora kuko turifuza ko yajya ica kuri televiziyo no kuri shene ya Youtube.”