Ingabo za MONUSCO zarashweho igisasu cya rocket n’inyeshyamba

Ingabo za MONUSCO zarashweho igisasu cya rocket n’inyeshyamba

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko ingabo zawo zikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zarashweho igisasu cya rocket, bikozwe n’inyeshyamba.

 

Ntibiratngazwa niba hari abakomeretse cyangwa abapfuye kubera icyo gitero cyabereye mu Karere ka Kibindi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, agace inyeshyamba za M23 zirwaniramo.

LONI yamaganye icyo gitero cyayigabweho.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, igisirikare cya Congo cyari cyatangaje ko cyisubije uduce cyari cyambuwe nyuma y’imirwano ikomeye.

Imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Congo yatangiye kuva muri Mata yatumye abantu bagera ku bihumbi 175 bava mu byabo.

Umwuka mubi wzamutse hagati ya Congo n’u Rwanda ruhakana ko nta bufasha ubwo ari bwo bwose rutera M23.

Ku wa Gatatu, abayobozi bakuru ba Loni babwiye akanama k’uyu muryango gashinzwe umutekano ko M23 yitwara nk’igisirikare gifite ubushobozi.


Ishdeven

125 Blog posts

Comments