iNiba ukunda filime zigaragaramo Viola Davis, John Boyega, Hero Fiennes Tiffin cyangwa izigaruka ku mateka y’abanyafurika,ntusoze uku ukwezi utarebye ’The Woman King’.
Iyi filime yasohotse tariki 16 Nzeri 2022, igaruka ku bihe byabaye mu 1800 mu burengerazuba bwa Afurika ahahoze ubwami bwa Dahomey, bivugwa ko bwabayeho kuva mu 1600 kugeza 1904, ubu ni mu gihugu cya Bénin.
Inkuru yayo igaruka ku mutwe udasanzwe w’abarwanyi b’abagore witwa Agojie, bihaye intego yo kurinda ubwami bwabo bayobowe na Jenerali Nanisca, ubatoza akanategura ahazaza hawo, arinda ko ubwoko bwabo bwazacika kubera abamisiyoneli bari batangiye kugera mu gace kabo.
Rukundo Patrick 1 y
love me