1 y - Translate

27.Watewe n’iki guhunga rwihishwa, ukanyiyiba, ntumbwire ngo
ngusezeresheho ibiganiro by’ibyishimo, n’indirimbo n’ishako n’inanga,
28.ntunkundire gusoma abuzukuru banjye n’abakobwa banjye? Wakoze
iby’ubupfu.
29.Nabasha kugira icyo mbatwara, ariko Imana ya so yambwiye iri joro iti
‘Wirinde, ntugire icyo ubwira Yakobo ari icyiza, ari n’ikibi.’
30.None ubwo ugiye rwose, kuko ukumbuye cyane inzu ya so, ni iki cyatumye
wiba imana zanjye?”
31.Yakobo asubiza Labani ati “ Irya mbere ni uko natinye ko wanyaga abakobwa
bawe.
32.Irya kabiri, uwo uri bubonane imana zawe, ntazabeho. Imbere ya bene wacu
saka icyawe kiri mu byanjye, ukijyane.” Kuko Yakobo yari atazi yuko Rasheli
yazibye.
33.Labani yinjira mu ihema rya Yakobo, no mu rya Leya, no mu ya za nshoreke
zombi, arazibura. Ava mu ihema rya Leya, yinjira mu rya Rasheli.
34.Rasheli yari yenze bya bigirwamana, abishyira mu matandiko y’ingamiya,
ayicaraho. Labani asaka mu ihema hose, arabibura.
35.Rasheli abwira se ati “ Ntundakarire databuja yuko ntaguhagurukiye, ni uko

Install Palscity app