20.Maze abitegeka n’uwa kabiri n’uwa gatatu, n’abakurikiye iyo mikumbi bose
ati “ Abe ari ko mubwira Esawu, nimumubona,
21.kandi muti ‘Dore n’umugaragu wawe Yakobo ari inyuma yacu.’ ” Kuko
yibwiye ati “ Ndamwuruza impano zingiye imbere, maze nyuma tubonane, ahari
aranyemera.”
22.Nuko izo mpano zimujya imbere, ahararana iryo joro n’umutwe w’abantu
be.
Yakobo akirana na Marayika w’Imana
23.Abyuka muri iryo joro, ajyana n’abagore be bombi n’inshoreke ze zombi
n’abana be uko ari cumi n’umwe, yambuka icyambu cya Yaboki.
24.Arabajyana, abambutsa uwo mugezi, yambutsa n’ibyo yari afite byose.
25.Yakobo asigarayo wenyine. Haza umugabo aramukiranya, bageza mu
museke.
26.Abonye yuko atamutsinze, akora ku mutsi wo ku nyonga y’itako rye,
umutsi wo ku nyonga y’itako rya Yakobo urareguka bagikirana.