Install Palscity app
Komentar je uspješno prijavljen.
Objava je uspješno dodana na vašu vremensku traku!
Dosegli ste ograničenje od 100000 prijatelja!
Pogreška veličine datoteke: datoteka premašuje dopušteno ograničenje (488 MB) i ne može se učitati.
Vaš se videozapis obrađuje. Obavijestit ćemo vas kada bude spreman za gledanje.
Nije moguće učitati datoteku: ova vrsta datoteke nije podržana.
Otkrili smo sadržaj za odrasle na slici koju ste prenijeli, stoga smo odbili vaš postupak učitavanja.
Za prijenos slika, videozapisa i audio datoteka morate nadograditi na pro člana. Nadogradi na pro
Kako biste prodali svoj sadržaj i postove, počnite s stvaranjem nekoliko paketa. Monetizacija
NIYIGABA Eugene
Twasuye umukozi w’Imana akaba umunyamasegesho, asengera muri ADEPR paruwasi ya Ruli, umudugudu wa Ruli. Afite ubuhamya buzwi cyane kuko yashatse umugabo arusha imyaka 21. Yatubwiye uburyo yakijijwe hamwe n’imirimo n’ibitangaza Imana yamukoreye. Yifashishje imirongo Imana yamubwiraga imukomeza (Yesaya 60:11; Kuva 2:23-25) n’indi avuga mu buhamya bwe.
Mu mwaka wa 2003 yahuye n’intambara zikomeye kandi zidasanzwe, aho abadayimoni bamuteraga mu rugo mu buryo budasanzwe bwaranzwe n’amabuye menshi yizanaga ikagwa munzu ye, intebe zizamuraga mu kirere hamwe n’inkoni zikabakubita zizamuye mu kirere mu buryo butangaje! Byari urugamba rukomeye, kugeza aho batekaga ibiryo bikivangamo umucanga n’amahurunguru, ariko nyuma y’amezi 12 basenga, byose byararangiye imbaraga z’Imana zibikuraho.
Kuko Imana ivuga kandi igahishura, abanyamasengesho bamaze gusenga, imbaraga z’Imana zaramanutse maze ihishura umubare w’abadayimoni ko ari miliyoni enye nicya bazanye ko baje gutsemba no kurimbura. Icyo gihe bazaga biyoberanyije mu nyamaswa zitandukanye no mu bikoresho byo murugo.
Mu mibereho ye ya gikirisito, yakomeje gusenga Imana, maze imuha isezerano ryo ku mwubakira urugo afite imyaka 38, Imana yaje gusohoza iryo sezerano amaze kugira imyaka 47 mu kwa 7 mu 2019. Yasabye Imana umusore iramumuha ufite imyaka 26. Imana yamukoreye ubukwe bajya mu murenge, barasaba baranamukwa ibihumbi 200 maze asezerana imbere y’Imana muri ADEPR.
Izbriši komentar
Jeste li sigurni da želite izbrisati ovaj komentar?