Install Palscity app
تم الإبلاغ عن التعليق بنجاح.
تمت إضافة المشاركة بنجاح إلى المخطط الزمني!
لقد بلغت الحد المسموح به لعدد 100000 من الأصدقاء!
خطأ في حجم الملف: يتجاوز الملف الحد المسموح به (488 MB) ولا يمكن تحميله.
يتم معالجة الفيديو الخاص بك، وسوف نعلمك عندما تكون جاهزة للعرض.
تعذر تحميل ملف: نوع الملف هذا غير متوافق.
لقد اكتشفنا بعض محتوى البالغين على الصورة التي قمت بتحميلها ، وبالتالي فقد رفضنا عملية التحميل.
لتحميل الصور ومقاطع الفيديو والملفات الصوتية ، يجب الترقية إلى عضو محترف. لترقية الى مزايا أكثر
من أجل بيع المحتوى الخاص بك ومنشوراتك، ابدأ بإنشاء بعض الحزم. تحقيق الدخل
Niringiyimana Patrick
Muraho neza Radio Rwanda ndi umukobwa mfite imyaka 28 mvukana n'abana 6 papa wacu amaze imyaka imyaka 12 apfuye.
Kuva icyo gihe twabaye ho mu buzima bugoye kuko mama akazi yari afite ntiyari kubona uko aturihira kandi imiryango nayo yasaga nk'iyadutaye.
Ngeze muri secondaire Hari umugabo duturanye wandihiye ngo kuko nari nabaye uwa mbere mu kigo nigaga ho primaire.
Gusa mu kwemera kundihira yasabye mama ko ibiruhuko nibizajya bigera ngomba kujya njya kuba yo kugira ngo mbafashe imirimo, kuko nta yandi mahitamo mama yari afite yarabyemeye.
Naje kwiga ,nigana umwete aho naje kubona amanota meza ubu ndasoza kaminuza uyu mwaka.
Gusa icyaje kuntungura nuko wa mugabo wandihiye ishuri yaje kubona akazi hanze y'igihugu ambwira ko bitewe nuko ambona ngo navamo umugore mwiza akaba ariyo mpamvu ashaka kuncakira ishuri mu gihugu agiye gukorera mo tukajya tubana nk'umugore n'umugabo ngo bikaba ikiguzi cy'uko yandihiye secondaire yose.
Mu by'ukuri kuba hanze narabyifuzaga ariko uwo mugabo mufata nka papa mba mbona bitavamo ,gusa ikiri kumpangayikisha nuko yamaze kubibwira mama ko azangira umugore ubwo yemeraga kundihira ishuri.
Ubu byancanze nagira mwe mwangira inama.
Ndabakunda
حذف التعليق
هل أنت متاكد من حذف هذا التعليق ؟