2 yrs - Translate

URWO NAMUKUNZE
Njye ubabwira iyi nkuru, nitwa Charles, ndi umugabo ndubatse, mfite umugore n'umwana umwe.
Kera nkiri umusore, nahuye n'abakobwa benshi batandukanye, abo twakoranaga, abo twasenganaga, n'abandi, gusa uwo umutima wanjye wishimiye ni Chantal, uyu mukobwa namukunze duhuriye mu kazi, namukunze umunsi wa mbere mubona, naramukunze cyane ku buryo numvaga namugabira ibyo ntunze byose.
Uyu mukobwa kugirango anyemerere urukundo byansabye umwaka, tukimara gukundana, amaze kunyemerera urukundo, numvaga mbonye umukobwa w'inzozi zanjye, mama w'abana banjye, gusa ibyo nibwiraga byari bitandukanye nukuri, naribeshyaga cyane.
Chantal yanyerekaga ko ankunda, yewe nta munsi namushatse ngo mubure, mu byiza twarishimanaga ndetse no mu bibi tugahozanya nabonaga ari byose byanjye umugani wa ya mvugo yubu. Gusa sinarinzi neza icyo Chantal yankundiraga ariko naje kukimenya umunsi ugeze.
Ibyo nakundiraga Chantal byari byinshi, nabonaga ari umwali mwiza ku muburi no ku mutima, yari umwali uvuga atuje ndetse akanshigikira Kandi akanyubaha, iyo namubazaga icyo ankundira, yansubizaga ko ankundira ko nkunda umurimo Kandi abona nazavamo papa mwiza w'abana tuzabyara gusa icyo yankundiraga nakimenye neza umunsi nagwaga mu bihombo.
Nari umusore ukunda umurimo cyane, narakoraga Kandi nkabona amafaranga gusa iminsi ntisa. Naje kugwa mu gihombo ntakaza amafaranga atari make, maze inzozi nari mfite zirayoyoka, doreko muri iyo minsi aribwo nateganyaga kubaka inzu ngo nzazane umugore ntari mu bukode, nahamagaye Chantal ngo mutekerereze ibyambayeho maze nk'umukunzi byibura ampumurize gusa akimara kubyumva yambwiyeko ibyanjye nawe birangiye. Nguwo umunsi namenye neza icyo Chantal yankundiraga, *Amafaranga*
Mbega iminsi mibi naciyemo! kumvako Chantal umukunzi nkunda ansezeye ndetse n'ibihombo nari naguyemo ntibyari binyoroheye gusa nagombaga gushikama nkakubita hirya no hino ngo nongere nsubire ku murongo kuko numvaga Wenda ndamutse nongeye gukora nkarigwiza Chantal yangarukira, gusa naribeshyaga kuko nyuma y'amazi atatu gusa uwari umukunzi wanjye yanzaniye urupapuro rw'ubutumire ndatungurwa ariko ndabyakira, Gusa naje kumenyako ubu bukwe butatashye kuko uyu wari ugiye kuba umugabo wa Chantal, yafashe Chantal aryananye nundi musore habura iminsi ibiri ngo ubukwe butahe maze ubukwe bupfa gutyo.
Rero, iyo uwo ukunda agiye, ntukababare kuko aba ahaye amahirwe ugukunda bya nyabyo Kandi by'agahebuzo, muriyo mibabaro yose yo gutandukana na Chantal naje guhura na Carine, ambera imfura arankunda nanjye ndamukunda, yankunze ntacyo mfite kuko nari naratangiriye kuri zero doreko mwiyo minsi conti yanjye nta n'ibihumbi 20,000 byariho, Carine yanyeretse ko urukundo nyarwo rukiriho, yambaye hafi, arankunda maze nanjye nibagirwa Chantal.
Carine yambereye umukunzi mwiza Kandi yabaye umukobwa Uzi kwigangana cyane kuko yantegereje imyaka itatu yose mbere Yuko mugira umugore, ubu tubanye neza cyane, turakundana Kandi turizerana, Carine yanyeretse ko urukundo nyarwo ruriho Kandi ruzahoraho.Buri munsi mpora nshima Imana yampuje na Carine kuko mbona urwo namukunze rutapfuye ubusa.

Install Palscity app