2 yrs - Translate

IGIHE



Ubuvumbuzi bwagaragaje ko umuntu yagenderaga ku maguru abiri kuva mu myaka miliyoni zirindwi ishize
22-09-2022 - saa 22:14, IGIHE
Ubushakashatsi bwiga ku nyamaswa zitandukanye, cyane izifitanye isano ya hafi n’umuntu nk’inguge, ingagi, inkende n’izindi; bwagaragaje ko kuva mu myaka miliyoni zirindwi ishize, umuntu yabashaga guhagarara ku maguru ye abiri.

Big Think ivuga ko ubusanzwe hagenderwaga ku byavuye mu bushakashatsi bwatangiye gukorwa mu myaka ya 1960 aho ibyabuvuyemo byasohotse mu 1974 bikagaragaza ko umuntu wa mbere wiswe Lucy, yabayeho muri Ethiopia mu myaka miliyoni 3,18 ishize. Hari kandi ibyagiye biboneka ku magufwa yo mu myaka miliyoni esheshatu muri Kenya n’ayo muri Ethiopia mu myaka miliyoni 5.8.

Ubu bushakashatsi bushya buvuga ko hari amagufwa ya ‘Sahelanthropus tchadensis’ ufatwa nk’umukurambere w’abantu wabanjirije abandi bose bajyaga bafatwa muri uwo mujyo ndetse ibyabuvuyemo bikerekana ko uyu yabashaga guhagarara no kugendera ku maguru ye abiri kuva mu myaka miliyoni zirindwi ishize, mu gihe byajyaga bivugwa ko byatangiye umuntu agendera ku maguru ane nk’inyamaswa.

Ibisigazwa by’amagufwa ya Sahelanthropus, byatangiye gukorwaho ubushakashatsi n’Abafaransa bafite inkomoko muri Chad kuva mu 2002, aho bahereye ku kwiga ku menyo n’andi magufwa yo mu isura hamwe n’agaragiye ubwonko, ndetse mu 2004 ho babashije kubona amagufwa bigaragara ko ari ayo ku kirenge cy’ibumoso n’andi y’icy’iburyo kandi mu gace kamwe.

Nyuma y’isubukurwa ry’ubu bushakashatsi mu 2017, ababukoze bavuga ko mu isesengura ryakorewe ku magufwa yo mu itako aho bagaragaza ko bayasanze impera zayo zaravuyeho bikabasaba kuyigaho mu buryo bucukumbuye kurushaho bifashishije ikoranabuhanga ry’amashusho rigezweho rya 3D, bemeza ko Sahelanthropus yashoboraga kugendera ku maguru abiri haba ku butaka cyangwa se mu biti.

Imiterere ya Sahelanthropus uhuriweho n’abantu ndetse n’inguge kuba ari we mukurambere wabo, ngo ntiyari nk’inguge cyangwa umuntu urebeye ku buryo ki bagaragara mu gihe cya none.

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bufatanye bwa laboratwari ya PALEVOPRIM, Kaminuza ya N’Djaména hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi bugamije Iterambere muri Chad ndetse amagufwa atatu bwakoreweho, byitezwe ko agomba kugarurwa muri iki gihugu akanashyirwa mu murage w’amateka yacyo ndetse hakazanakomeza gukorwa ubushakashatsi bwisumbuye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma
Agahinda ka Papa Messi wasubiye ku isuka azira Betting
0 22-09-2022
Umugore yaciwe amande azira gutera akabariro agasakuriza abaturanyi
0 22-09-2022
Impamvu ababyeyi bategetswe guha umwanya no kuganiriza abana babo
0 21-09-2022
Kigali: Indaya yakebye mugenzi wayo bapfa icupa ry’urwagwa
0 21-09-2022
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Twandikire
Duhamagare kuri 4546

Kwamamaza
Abo turi bo

Install Palscity app