2 yrs - Translate

🙏AMAGAMBO AKOMEYE🙏

🤔Nubona Mugenzi wawe abonye umugisha kdi mutuye hamwe, muri mu myaka imwe, mwarize mu ishuri rimwe,.... #Ntukarakare_rwose! Burya umugisha wawe uba uri ahandi✅
⏩Ntago twese twatura i Nyarutarama cg se mu midugudu yo kwa Rujugiro!🙅🏻‍♂️
>Kuko Imana yaremye abakodesha, n'abakodeshwa;
>Irema abacuruzi n'abaguzi;
>Irema abaguza n'abaguriza;
✳️None kuki dushaka kubarisha Imana nabi?😳
⚠️Zirikana ko iyo ushatse gupfuka Isōko y'amazi, #Ihita_itunguka_ahandi; Nubwo abatakwifuriza imigisha bagerageza kuyihagarika, Imana ifite #Amasōko_menshi_yavubura, umugisha ukaza #Kukwishakira?
⏩Ifi yamize Yona yarisanzwe imiragura ibintu byose, ariko irashyekerwa imira umuntu ufitanye Rendezvous n'Imana, #ARAYIHAGAMA!
⚠️Ndakwibutsa ko itamuhekenye, ndetse ntiyamuhejeje Umwuka, ahubwo yamuhaye lift imugeza i Nineve kugira ngo avugeyo gukomera kw'Imana🙌
🙏Humura ibyasamye byose siko bitamira🙅🏻‍♂️
>Kdi ibitamira byose siko bihekenya🙅🏻‍♂️
>Ndetse ibihekenya byose siko bibabaza🙅🏻‍♂️
>Kdi ibibabaza byose siko byica🙅🏻‍♂️
>Ndetse n'ibyica byose siko birimbura🙅🏻‍♂️
📛Igitumye uriho kdi hari ibyakumize, nuko Imana yatumye #UBIHAGAMA, kugira ngo Imirimo y'Imana yerekanirwe muri wowe🤝
⏩Ubundi urufunguzo rukora ibintu 2: #RURAFUNGA& #RUKANAFUNGURA; Kdi iyo rutakaye akenshi bisaba ko wica urugi cg ingufuri, kugira ngo ubashe kwinjira!
👉Hari igihe ushobora gutakaza urufunguzo rwawe, ndetse ukibwira ko uburyo bwonyine busigaye ari ukwica urugi cg ingufuri, nyamara ukibagirwa ko habaho urufunguzo rundi rufungura inzugi nyinshi arirwo bita #MASTER_KEY✍️
🤔Nibyo koko ubabajwe n'umugisha wawe ufungiranye;
>Uhangayikishijwe n'amasezerano yawe afungiranye;
>Inzira ikwinjiza muri gakondo yawe irafunze,...... ariko nkuzaniye #Inkuru_nziza!👇
📛Nubwo urufunguzo rukwinjizamo utarufite, humura #Yesu_afite_MASTER_KEY??
⚠️Zirikana ko nubwo utazi aho Imana yawe iri, ariko amasengesho usenga yo arahazi🤝
<<GUSENGA NTIBIFUNGURA GUSA INZUGI TWAKOMANZEHO, N'IZO TUTAKOMANZEHO ZIRIBWIRIZA>>.

Niba hari icyo iri jambo rikumariye Risangize Muri Group 5 Uraba ukoze 🙏🙏🙏
#IngaboMediaTv
+250799336318

Install Palscity app